Ikaze kuri Cosysm.com

Iyi si dutuye ihinduka umunsi ku wundi. Ibisabwa amashuri muri rusange ndetse n'abarimu ku bw'umwihariko bigenda birushaho kuremera bityo kubyirengera bikaba ikizami mu bindi. Ipiganwa hagati y'amashuri rituma biba ngombwa kuba indatwa, atari gusa ku musozi ukomokamo, ahubwo mu isi hose. Ntibishoboka rero kuba uwa mbere mu ntore niba udakoresha ibikoresho bya nyabyo kandi mu buryo buciriritse kandi burambye.

Nta kubishidikanyaho ko Abakurambere bacu bari ibihangange. Ariko kandi bakeneraga imbaraga zihambaye ngo babashe kwibuka ibya ngombwa ndetse bidufatiye runini n'uyu munsi. Kubara byari akazi gatwara umwanya muremure. Aho ab'ibwotamasimbi bakoreye imashini ibara, abenshi bemeranyijwe ko urukiramende rwari rugoye barusimbutse. Nyamara Mudasobwa imaze kuvumburwa, nibwo byoroshye kurushaho gukurikirana ubuzima bwacu bwa buri munsi.

Muri NEFSYS twizera ko bitumvikana ndetse bigayitse gukomeza gukoresha urupapuro n'ikaramu byonyine mu kwita ku bijyanye n'ishuri n'abanyeshuri muri iki kinyagihumbi cy'ubucurabwenge. Mu gukomeza uyu muco w'ubuvumbuzi n'ubuhanzi, COSYSM yavutse ku gitekerezo ahayingayinga uw'1997.

Kuki COSYSM?

Ukoresheje COSYSM, gukurikirana ibijyanye n'ishuri ndetse n'abanyeshuri baryo biroroha cyane. Ituma ubasha gushyira ingufu mu bifitiye inyungu nyishi abanyeshuri bawe n'igihugu: GUTANGA UBUMENYI.

Kuko kuyikoresha byoroshye cyane ndetse ukaba nta bumenyi buhambaye ikeneye, bituma iba igikoresho giciriritse kurusha ibindi byose biri mu rwego rumwe. Nta bumenyi bundi bukenewe ngo uyikoreshe (cyane cyane ku barimu bashyiramo amanota y'abanyeshuri). Irasa ku ntego nta mananiza cyangwa guca hirya no hino. Tunafite za videwo zerekana uko ukoresha bimwe bikomeye ikora. Hari n'inganiriro ushobora kwifashisha ngo usangire n'abandi, atari gusa ibijyanye na COSYSM, ahubwo n'imibereho ya buri munsi mu kazi ko kwigisha (ibizima n'ibibangamye).

COSYSM ifite ibice bitandukanye bifasha mu:

  • Kubika ibijyanye n'abanyeshuri
  • Gukurikina ibiranga ishuri uko imyaka ihita indi igataha
  • Gukora ingengabihe (mu buryo bwa rutomatike cyangwa se busanzwe)
  • Gukora imibare ikenewe ku manota y'abanyeshuri nk'ibiteranyo ndetse n'imyanya
  • ... hanyuma nyine, za biloti zirangiza igihembwe cyangwa umwaka

Abemerewe bagira ububasha buhindurwa uko bikenewe:

  • Abayobozi b'ikigo cy'amashuri
  • Abashinzwe imyigire n'amasomo
  • Abarimu nshingwashuri
  • Abarimu basanzwe
  • Abanyeshuri

Nemera mbonye

Urebe amashusho y'uko COSYSM ikora. Ushobora no kwinjira ukoresheje Ikirango-ngeragezo maze ukirebera ibirimo imbere.

Hanyuma kandi kuko tutajya twongeramo amazi ngo ni uko tubonye abashyitsi, niba wumva ukeneye gusogongera hakiri kare ibyo tugitetse, jya kuri http://beta.cosysm.com: ariko wibuke ko rimwe na rimwe ibigitetse bisharira, ni ukwihangana!!!



Dufite n'inyigisho videwo zijyanye na buri kazi gakorerwa muri COSYSM ku buryo zishobora kukwereka byinshi mu bishoboka.

Amakuru

2009-03-24 14:31:00
COSYSM Mobile interface launched

2009-03-24 14:26:00
New web interface launched

Ibindi NEFSYS ikora ...

SmaFirma
Invoicing tool for Small businesses

NefSMS
Kwohereza SMS ku buryo buhendutse cyane

LokalBokning
Room Booking management application

Sprakor
Tool for building multilingual applications

NefaNews
Your newspaper digitization helper

SmsLex
Instant translations via SMS

TIP OF THE DAY :: 2009-Mar-05

Uburyo bworoshye bwo kwandika amanota ni ugukoresha Mobile yawe. Ariko Kandi iyo umaze gushyiramo amanota uhita ukora Bulletin maze byose bikihuta. Kugira ngo ukore ibi ugomba kuba uri Umwarimu cyangwa se Umushingwamasomo .

They said ...

Ku ishuri ryacu abarimu bajyaga bamara iminsi n'iminsi bandika amanota. Kuva Twatangira gukoresha COSYSM, ubu ni ukurebaho bikikora ;)

Kwa heli no kurara amajoro duteranya kuko COSYSM byose ibikora.